Icyo mwakora cyose isi yose izi ko ndi mwiza! Zari yikomye abakobwa bato bafitiye ishyari ubwiza n'ikimero cye

Icyo mwakora cyose isi yose izi ko ndi mwiza! Zari yikomye abakobwa bato bafitiye ishyari ubwiza n'ikimero cye

 Dec 20, 2023 - 07:28

Umugandekazi Zari Hassan, yatangaje ko atangazwa n'uburyo abakobwa bakiri bato ari bo baterwa igitutu n'ikimero n'ubwiza bwe ku myaka ye irimo kurenga 40.

Umucuruzi akaba n’umukinnyikazi wa filime,  Zari Hassan, yashimangiye ko ubwiza bwe ari bwinshi, ndetse ibyo nta n’umuntu utabizi.

Zari avuga ko uko amafoto ye yahindurwa kose nta we uyobewe ko ari mwiza

Ibi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko abantu batandukanye bagiye bahindura amafoto ye n’amashusho kugira ngo bagaragaze ibintu bitandukanye, ariko ko nta cyo ibyo byamutwara, cyane ko bitakura ukuri ko kuba ari ikizungerezi.

Yashimangiye ko ubwiza bwe abizi neza ko hari abantu benshi butera ishyari, by’umwihariko abari mu myaka 20 bakomeza kumushakaho amakosa, gusa ngo agatangazwa n’ukuntu abana bato baterwa ubwoba n’umuntu w’imyaka 40.

Zari avuga ko nta muntu wahindura ukuri ko kuba ari mwiza

Yagize ati:”Guhindura amashusho yawe kugira ngo unezeze umitima wawe, ntabwo bihindura ukuri kwanjye. Ndi mwiza, kandi burigihe abakobwa bari mu myaka ya za makumyabiri na mirongo itatu ni bo baterwa ubwo n’ubwiza bwanjye ku myaka mirongo ine, bakagerageza kunsinga icyasha. Ese mutekereza ko abantu batambona mu buzima busanzwe ngo bamenye ko ndi mwiza!.“