Ibyo Nyaxo yakoze byatumye asaba imbabazi igitaraganya

Ibyo Nyaxo yakoze byatumye asaba imbabazi igitaraganya

 Apr 12, 2025 - 09:33

Umunyarwenya Kanyabugande Olivier wamamaye nka Nyaxo, yaciye bugufi imbabazi Abanyarwanda nyuma y'uko we na bagenzi be bakoreye kuri TikTok ibikorwa bitajyanye no kwibuka.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko asaba imbabazi Abanyarwanda bakomerekejwe n'ibyo bavugiye mu kiganiro cyo kuri 'TikTok' mu ijoro ryo ku wa Gatanu.

Ati "..Aka kanya nje gusaba imbabazi abantu mwese mwari munkurikiye kuri live ya TikTok nakoze iri joro ryo ku wa Gatanu tariki 11 Mata 2025 saa tanu z'ijoro, aho nge na bagenzi bange twari kumwe turi kuvuga ibitajyanye n'ibihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

"Nsabye imbabazi Abanyarwanda, cyane cyane abo byakomerekeje."

Nyaxo yakoze ashishikariza urubyiruko n'ibyamamare ndetse n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, kuzikoresha neza bakomeza guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi yabikoze nyuma y'uko ubwo bamaraga gukora iki kiganiro, abakoresha imbuga nkoranyambaga bamunenze cyane bavuga ko ibyo bakoze bidakwiye na gato ndetse ko bishora kuvamo ingengabitekerezo.

Ni mu gihe Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, yatangaje ko bagiye gusuzuma ibyo bakoze bakareba icyakorwa.

Nyaxo yasabye imbabazi Abanyarwanda