Ibrahim Mbogo w’imyaka 95 na Tabitha Wangui w’imyaka 90 y’amavuko bashyingiranwe imbere y’Imana nyuma y’imyaka 64 babana nk’umugore n’umugabo.
Nyuma y’imihango y’ubukwe, Ibrahim yagize ati: “Twahuye kandi twatangiye gukundana mu 1960, rero nejejwe no kuba dushimangiye urukundo rwacu imbere y’Imana”.
Cyakorwa abantu bakiriye iby’ubu bukwe mu buryo bitandukanye muburyo , icyakora benshi yabahamya ko nta gihe cyo gukundana kibaho kandi ko imyaka yose umuntu yaba afite ashobora gushyingiranwa n’uwo yihebeye.
Aba bashyingiranwe imbere y’Imana nk’umugore n’umugabo bamaze imyaka 64 bari mu munyenga w’urukundo.
Imihango y’ubukwe yabereye mu rusengero rwa Mukurweini ruherereye mu birometero 120 mu majyaruguru y’umujyi wa Nairobi muri Kenya.
