Pie Habimana yigisha muri Kamunuza y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko yasobanuye ko umunyamategeko utari mu rugaga rwabo (Rwanda Bar Association) aba asabwa guhabwa uburenganzira bwa perezida w’urwo rugaga akabona gukorera ku butaka bw’u Rwanda.
Umunyamategeko Vicent Lurquin yagaragaye mu rukiko rwarimo ruberamo urubanza rwa Paul Rusesabagina. Uyu mubirigi yari yambaye umwambaro w’abacamanza nyamara atabyemerewe.
Paul Rusesabagina araburanira hamwe n’abandi 21 bakekwaho iterabwoba bibumbiye mu mutwe wa FLN ushinjwa guhitana abantu mu 2018 no mu 2019. Ibitero bagabye byaguyemo abantu 9 abandi barakomereka, imitungo irangizwa. Umunyamategeko Lurquin yari mu rubanza ku ya 20 Kanama 2021, ubwo hasomwaga itariki y’umwanzuro w’urwo rubanza. Igihari ni uko iki kibazo cyakurikiranwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) cyangwa se urwego rw’abanyamategeko bo mu Rwanda bagakorana na Belgique mu gucyemura icyo kibazo. Umuvugizi wa guverinoma Yolande Makolo yanditse kuri Twitter ko Lurquin yahonyoye amategeko yo mu Rwanda. Ati:”Lurquin imyitwarire ye yishe amategeko yo mu Rwanda, bakomeje gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba bya FLN byaguyemo abanyarwanda 9 b’inzirakarengane barimo abana babiri”.
