Abarimo Perezida Kagame bakiriwe na Minisitiri w'Intebe wa Trinidad and Tobago ku meza

Abarimo Perezida Kagame bakiriwe na Minisitiri w'Intebe wa Trinidad and Tobago ku meza

 Jul 6, 2023 - 06:39

Mu nama Perezida Paul Kagame yitabiriye muri Karayibe akaba we n'abandi bayobozi bakiriwe na Minisitiri w'Intebe wa Trinidad and Tobago ku meza, ari nako yaraye agiranye ibiganiro na Minisitiri w'intebe wa Jamaica.

Kuri uyu wa 05 Nyakanga, nibwo Perezida Paul Kagame ari kumwe n'abandi bayobozi bakuru bagize Umuryango wa CARICOM, baraye bakiriwe ku meza na Minisitiri w'Intebe wa Trinidad and Tobago, Keith Rowley.

Minisitiri Keith Rowley yakire aba banyacyubahiro nyuma yuko mu gihugu cye guhera tariki ya 03-05 Nyakanga harimo habera inama y'abayobozi bakuru ba Guverinoma z'ibihugu bigize umuryango wa CORICOM.

Perezida Kagame na bagenzi be bakiriwe ku meza na Minisitiri w'intebe wa Trinidad and Tobago

Hagati aho kandi, Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness bahuriye mu biganiro bigamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubutwererane ibihugu byombi byashyizeho umukono muri Mata 2022.

Ubwo Perezida Kagame yasuraga Jamaica, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye, agamije gukomeza gushimangira umubano arimo ajyanye n’imikoranire mu bya Politiki, ubukerarugendo, ubwikorezi no guteza imbere ibyanya byahariwe inganda.

Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w'intebe wa Jamaica barebera hamwe amasezerano ibihugu byombi byagiranye

Muri ayo masezerano yasinywe, harimo ingingo zigena ko u Rwanda na Jamaica bizagirana ubufatanye mu buryo bw’ishoramari mu buhinzi, guteza imbere ibyanya byahariwe inganda (Special Economic Zones), guteza imbere inganda n’ubwikorezi.

Hari kandi amasezerano agamije guteza imbere umuco w’ibihugu byombi, guteza imbere serivisi zigamije gufasha urubyiruko, kuzamura urwego rw’ubuzima, guteza imbere urwego rw’ingufu n’ikoranabuhanga.

Ku bw'ibyo, niyo mpamvu nyuma y'umwaka aba bayobozi bahuye ngo barebere hamwe uko ishyirwa mu bikorwa rw'aya masezerano riri kugenda.