Ibitaramo bya Taylor Swift biri gutuma abaturage basohorwa muri Hotel

Ibitaramo bya Taylor Swift biri gutuma abaturage basohorwa muri Hotel

 May 31, 2024 - 14:07

Abaturage batuye mu gihugu cya Scotland mu mujyi wa Edinburgh badafite amazu yo kubamo, bari gutakambira leta irimo kubajugunya ku gasozi bakurwa mu byumba bya Hotel bacumbitsemo, kugira ngo abafana ba Taylor Swift bazaturuka hanze y’igihugu bazabone aho barara.

Ibitaramo umuhanzikazi Taylor Swift afite mu gihugu cya Scotland, mu mujyi wa Edinburgh kuva ku itariki ya 7 kugeza ku ya 9 Kamena 2024, bikomeje gutera umuhangayiko abaturage batagira amazu yo kubamo, basanzwe bacumbitse mu byumba bya Hotel zitandukanye bibaza aho bazerekeza.

Bitewe nuko ibi bitaramo bya Taylor Swift bizitabirwa n’abafana benshi barimo n’abazaturuka mu bihugu bya kure bikazabasaba kuba muri Hotel, byatumye leta ifata umwanzuro wo gusohora aba baturage batagira aho baba kugira ngo abo bakerarugendo bazaza gufana Taylor Swift bazabone aho barara muri icyo gihe k’igitaramo kizamara iminsi itatu.

Ubuyobozi bw’umujyi buvuga ko bitewe n’ikibazo cy’abantu bake bafite amazu yabo mu mujyi, bahisemo kohereza abacumbitse muri hotel mu nkengero z’umujyi mu gihe kingana n’icyumweru kimwe gusa, igitaramo kikarangira kuko ariho bagomba gushakira icumbi abo bazaturuka hanze, cyane ko atari ibintu bihoraho buri mwaka.

Gusa bakavuga ko bakiri gushaka ko hari ubundi buryo bushoboka babikoramo ariko mu gihe byanze, abaturage bacumbitsemo bagomba kwimurirwa ahandi mu gihugu.

Alson Watson uhagarariye urwego rushinzwe imiturire muri Scotland avuga ko iri ari ihohoterwa kuba abaturage badafite amazu yabo bari kwibona bahanganiye aho kuba n’abazaza mu gitaramo cya Taylor Swift kizitabirwa n’abarenga miliyari kuko batibona bataye akazi, amashuri no kubona aho bagomba guhita baba byihuse.

Ibi aka ari bimwe mu bitaramo Taylor Swift akomeje kugenda akorera mu bice bitandukanye by’isi yise ‘Eras tour’. Kuri iyi nshuro hakaba hatahiwe muri Scotland aho azataramira muri ‘Murrayfield Stadium’.