Hailey Bieber ntakikoza umuryango we

Hailey Bieber ntakikoza umuryango we

 Jul 24, 2024 - 11:02

Umunyamidelikazi akaba n'umugore wa Justin Bieber, Hailey Bieber, yahishuye ko kuri ubu atakivugana cyane n'umuryango avukamo ariyo mpamvu abantu badakunda kubona amafoto ari kumwe nabo.

Nubwo umubyeyi we (Papa we) aherutse kumvikana mu itangazamakuru atabariza urugo ry'umukobwa we na Justin Bieber avuga ko rugeze mu marembera, nubwo ibi byose byagaragaye ko ari ibinyoma, Hailey Bieber we avuga ko ubu atakivugana cyane n'umuryango avukamo.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamamuru W Magazine, yavuze ko ubwo yari akiri iwabo yahagiriye ibihe byiza ariko ubu atakihaha umwanya ahubwo icyo ashyize imbere ni umuryango we na Justin Bieber batangiye.

Yakomeje avuga ko ibi byatangiye kuva yamenya ko yasamye ko nabo bagiye kwagura umuryango wabo, ahitamo kuba ariho ahanga amaso kuruta uko yakomeza kwita aho avuka cyane.

Yagize ati "Ntabwo ngihura cyane n'umuryango wange kuko ubu nsigaye nigenga kandi nubatse umuryango wange."

Justin Bieber n'umugore we bakaba baherutse gutangaza ko bari kwitegura kwibaruka Imfura yabo nyuma y'ibihuha byose byavuzwe ko urugo rwabo rugiye gusenyuka bitewe n'uko Hailey Bieber yanze kubyara ngo bitabangamira akazi ke ko kumurika imideli.