Guinea Equatorial yahuye n'uruvagusenya kubera rutahizamu wayo

Guinea Equatorial yahuye n'uruvagusenya kubera rutahizamu wayo

 Jun 5, 2024 - 15:22

Nyuma yo gufasha yo ikipe ya Guinea Equatorial kwitwara neza mu mikino y'igikombe cya Afurika 2023, rutahizamu Emilio Nsue Lopez yabereye iyi kipe inzozi mbi.

Ishyirahamwe mpuzamashyirahamwe y’umupira w'amaguru ku isi (Fifa) ryashimangiye ko uwahawe igihembo cyo gutsinda ibitego byinshi mu mikino y'igikombe cya Afurika, Afcon 2023, Emilio Nsue, atagombaga gukinira ikipe y’igihugu ya Guinea Equatorial mu gihe cy'imyaka 11.

Mu Kuboza 2013, Fifa yavuze ko Nsue nta ruhushya yari afite rwo gukinira Guinea Equatorial kuko yakiniye ikipe y'abato ya Espagne mu mikino mpuzamahanga myinshi, ariko arabyirengagiza yemera gukinira iyi kipe y'igihugu  yo muri Afurika y'Iburengerazuba.

Iri perereza rishya ryakozwe muri Werurwe 2023 kugira ngo harebwe niba Nsue yemerewe gukinira Guinea Equatorial mu mikino mpuzamahanga, aho uyu rutahizamu yahawe iminsi itandatu kugira ngo yiregure ku byo aregwa, icyakora ngo uyu mugabo ntabwo yigeze yisobanura.

Ndetse itangazo rya Fifa ryashyizwe ahagaragara ku munsi w'ejo ku wa mbere ryerekanye ko Guinea Equatorial izamburwa intsinzi ifite mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy'isi 2026, harimo uwo yahuyemo na Namibia na Liberia, ndetse ikanaterwa mpaga. Iyo mikino yose, Guinea Equatorial yari yayitsinzemo igitego 1-0 ndetse ibyo bitego byose byari byatsinzwe na Nsue.