Filime ya Tiwa Savage byamenyekanye igihe izasohokera

Filime ya Tiwa Savage byamenyekanye igihe izasohokera

 Apr 5, 2024 - 21:50

Nyuma y'uko umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria Tiwa Savage yari yatangaje ko agiye gushyira hanze filime, yamaze no gutangaza igihe izasohokera.

Umuhanzi w’icyamamare muri Afrobeat wo muri Nigeria, Tiwa Savage, yatangaje ko filime ye yise ‘Water and Garri’ izashyirwa ahagaragara ku  ku ya 10 Gicurasi uyu mwaka, ikazerekanwa  bwa mbere binyuze kuri Prime Video.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iyi filime, Meji Alabi, yasobanuye ko ‘Water and Garri’ ari filime ya mbere yo muri Nigeria itegerejwe cyane n’abafana bo mu bihugu birenga 240.

‘Water and Garri’ ni filime ivuga ubuzima nyabwo bw’umukobwa ukiri muto Aisha (Tiwa) umuhangamideli  wamaze imyaka 10 muri Amerika aho bimusaba gusubira iwabo kubera ibyago by’umwe mu bagize umuryango ariko asanga ubuzima bw’iwabo mu rugo bwarahindutse, ndetse ibintu byarabaye bibi.

Nyamara, “Water & Garri” ni izina rya EP yeigozwe n’indirmbo eshanu za Savage ikaba yarasohotse muri 2021, mugihe ibyamamare bizagaragara muri film ari Jemima Osunde na Mike Afolayan.