FC Barcelona yamaze kwishyura ibirarane by'imishahara yari ifitiye abakinnyi guhera 2020

FC Barcelona yamaze kwishyura ibirarane by'imishahara yari ifitiye abakinnyi guhera 2020

 Jun 28, 2025 - 19:55

FC Barcelona yatangaje ko yamaze kurangiza kwishyura imishahara yose yari yarasubitswe kuva mu mwaka wa 2020, yasoje bidasubirwaho kimwe mu bihe bibi by’ubukungu bagize mu mateka yayo y’ubukungu. Ibi byakozwe nyuma yo kwishyura icyiciro cya nyuma cy’amafaranga y’abakinnyi n’abakozi, angana na miliyoni 16 z’amayero.

Ibi byakozwe nyuma yo kwishyura icyiciro cya nyuma cy’amafaranga y’abakinnyi n’abakozi, angana na miliyoni 16 z’amayero.

Iyi mishahara yasubitswe yaturutse ku bibazo bikomeye by’ubukungu ikipe yahuye nabyo, byaterwaga n’imiyoborere ya Perezida w’icyo gihe, Josep Maria Bartomeu, ndetse n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19. Icyo gihe, ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe icyemezo cyo kugirana amasezerano n’abakinnyi n’abandi bakozi, bemeranya gusubika imishahara kugira ngo ikipe idahungabana burundu.

Muri rusange, miliyoni 121.7 z’amayero ni zo zari zarasubitswe, zigabanywamo ibice umunani byagombaga kwishyurwa kugeza muri Kamena 2025. Kugeza ubu, iki cyiciro cya nyuma cyishyuye abakinnyi 20 b’ikipe ya mbere, bamwe mu bakinnyi ba Barça Atlètic, ndetse n’abatiza bane barimo Ronald Koeman wahoze ari umutoza mukuru.

Umukinnyi wa mbere wagombaga kwishyurwa amafaranga menshi ni Lionel Messi, wagombaga guhabwa miliyoni 47.6 z’amayero, aho miliyoni 5.96 ziheruka arizo zari zisigaye. Akurikiwe na Samuel Umtiti wari ufitiwe miliyoni 9.9, mu gihe na Sergio Busquets, Antoine Griezmann, Jordi Alba na Philippe Coutinho nabo bari mu bafitiwe imyenda menshi.

Iri tangazo rije ryerekana ko FC Barcelona ishaka guca inzira nshya ishingiye ku kubahiriza amategeko y’imari no kubaka ejo hazaza h’ubukungu butajegajega. Ikipe ivuga ko iyi ntambwe ari intangiriro yo gusubiza icyizere abakunzi bayo, abafatanyabikorwa n’isoko ry’imari, aho yifuza gusiga ibihe byashize inyuma no kwinjira mu bihe bishya by’iterambere rirambye.

Barcelona yari ibereyemo ibirarane Lionel Messi 

Coutinho ari mu bakinnyi Barcelona yari ibereyemo amafaranga menshi