Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda, Eddy Kenzo yatangaje ko amaze igihe atabasha gukora igikorwa cyo kwiyiriza nk’uko Aba-Islam babigenza iyo bageze mu gihe cy’igisibo cya Ramadhan.
Yavuze ko ibi atabikora ku bushake bwe, ahubwo ko biterwa n’ibisebe afite gifu bitamwemerera kwiyiriza, icyakora akavuga ko akora uko ashoboye agafasha abandi kubikora.
Ati “Njyewe nkunda guhora mvugisha ukuri. Ntabwo njya niyiriza kubera ibisebe mfite mu gifu. Maze igihe kirekire ntiyiriza kubera byo, ariko icyo nkora ni ugufasha abantu ngo babashe kwiyiriza umunsi wose neza. Ndashimira buri wese wiyiriza ndetse nange niko nakabyifuje.”
Iki kibazo kandi Eddy Kenzo agihuje na Bebe Cool nawe uvuga ko atabasha kwiyiriza kubera ibi bisebe, ndetse we mu 2023 umugore we yigeze kubimusererezaho ku mbuga nkoranyambaga bituma abantu bamwe batazi ikibazo afite bamuha urw’amenyo.
Igisibo cya Ramadhan ku ba Islam muri uyu mwaka cyatangiye tariki 28 Gashyantare, bikaba biteganyijwe ko kizarangira tariki 29 Werurwe 2025 nyuma y’iminsi 30.
Eddy Kenzo yahishuye ko ibibazo by'ubuzima afite bitamwemerera kwiyiriza mu gihe cy'igisibo cya Ramadhan
