EAPCCO Games: Police y'u Rwanda yatangiye itorohera iy'i Burundi

EAPCCO Games: Police y'u Rwanda yatangiye itorohera iy'i Burundi

 Mar 21, 2023 - 14:36

Ikipe ihagarariye Police y'u Rwanda mu mikino ihuza Police zo mu bihugu byo muri Afurika y'iburasirazuba, yatsinze iy'u Burundi mu mukino wa mbere wabaye kuri uyu wa Kabiri.

Imikino ya EAPCCO Games yatangiye kuri uyu wa Kabiri aho mu Rwanda hateraniye amakipe ya Police yavuye mu bihugu bituranyi bitandukanye, akaba ari naho Police FC ya Mashami Vincent yatangiye ikina n'iy'u Burundi kuri uyu munsi.

Umutoza mashami Vincent yari yitabaje abasore asanzwe akoresha muri shampiyona aribo Kwizera Janvier, Rutanga Eric ,Ruhumuriza Patrick , Rurangwa Moss , Turatsinze John , Iyabivuze Osee , Nsabimana Eric , Rutonesha Hesborn , Mugisha Didier Hakizimana Muhadjir , Ntirushwa Aime.

Ni mu gihe ku ruhande rw’ikipe ya Police yo mu Burundi habanjemo ,Rugumandiye Yvan, Icoyitungiye AlainNizigiyimana Amissi, Mugisha Blaise, Ciza Paul, Simpo Juma, Mpawenimana Abdoul , Hakizimana Tity, Munaba Edison, Ndikumana Danny, Muhuza Patient.

Ikipe ya Police y’u Rwanda yatangiye neza kuko ku munota wa 4 Muhadjir Hakizimana yafunguye amazamu ku ishoti rikomeye yarekuye. Nyuma yo kubona iki gitego, Police y'u Rwanda yakomeje kwataka ariko iy'u Burundi nayo ikajya inyuzamo igasatira izamu.

Police y’u Burundi yishyuye igitego ku munota wa 29 ku gitego cyatsinzwe na Hakizimana Titi, amakipe yombi akomeza gusatirana ariko igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego 1:1.

Nyuma yo gutangira amakipe yombi asatirana, ku munota wa 64 Mugisha Didier yazamukanye umupira maze acenga bamwe mu bakinnyi ba Police y’u Burundi atsinda igitego cya 2 cya Police y’u Rwanda.

Ku munota wa 79 Police y’u Rwanda yatsinze igitego cya gatatu gitsinzwe na Kayitaba jean Bosco ku mupira wari uturutse muri koruneri, ndetse umukino urangira ari ibitego bitatu bya Police y'u Rwanda kuri kimwe cya Police y'u Burundi.

Imikino ya EAPCCO iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ikaba inshuro ya kane igiye kuba muri rusange, aho yakinwe bwa mbere mu 2017. Mu bihugu 14 bigize umuryango witabira imikino ya EAPCCO ibihugu bigera kuri birindwi ni byo byitabiriye uyu mwaka. 

Police y'u Rwanda yatangiranye intsinzi