Mu kiganiro Gianni Infantino yagiranye n'umunyamakuru wa 'Fox5', yagaragaje ko kuba Drake yaririmba mu karuhuko k'iminota 15 y'umukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi ataba ari igitekerezo kibi.
Ibi yabivuze ubwo umunyamakuru yamuhaga ubusabe ko Drake ariwe wazahabwa uru rubyiniro, kuko Kendrick Lamar we yigaragaje muri Super Bowl iheruka kuba.
Ati "Mfite igitekerezo kiza mu karuhuko k'iminota 15, Drake! Kuko Kendrick Lamar yakoze ibintu bye muri Super Bowl."
Gianni yabwiye ati "Ni igitekerezo kiza...Tuzabikora (Aca amarenga agaragaza ko yabyemeye)."
Biteganyijwe ko igikombe cy'Isi kizaba tariki 19 Nyakanga 2026, kuri 'MetLife Stadium' iherereye muri New Jersey.
Perezida wa FIFA yaciye amarenga ko Drake ashobora kuzaririmba mu gikombe cy'Isi
Amahirwe y'uko Drake ashobora kuzaririmba mu gikombe cy'Isi yiyongereye
