Drake, Adele na Lana Del Rey nabo bagiye kuririmbira mu bukwe bwo mu  Buhinde

Drake, Adele na Lana Del Rey nabo bagiye kuririmbira mu bukwe bwo mu Buhinde

 Jul 8, 2024 - 10:19

Nyuma y'uko Rihanna na Justine Bieber bakubutse mu Buhinde kuririmba mu bukwe bw'abaherwe baho, kuri ubu umuraperi Drake, Adele na Lana Del Rey nabo batumiwe.

Nk'uko ikinyamakuru cyo mu gihugu cy'u Buhinde kibivuga umuraperi Drake, Adele ndetse na Lana Del Rey bategerejwe muri iki gihugu aho bazaba bagiye kuririmba mu bukwe bw'umuherwe Anant Ambani n'umukunzi we Radhika Merchant.

Iki kinyamakuru kivuga ko ibiganiro hagati y'impande zombi bigeze kure bashaka itariki aba bahanzi bazagerera muri iki gihugu ndetse n'umunsi  bazataramiraho mu minsi itatu ubu bukwe buzamara.

Uyu muherwe kandi akaba yari aherutse gutumira umuhanzikazi Rihanna, aho yabataramiye mu birori bibanziriza ubukwe, ibizwi nk'umuhuro.

Kuri ubu akaba yongeye gutumira Drake, Adele na Lana Del Rey, kugira ngo bazasusurutse abantu ku munsi nyir'izina w'ubukwe.

Ubu bukwe bukwe buteganyijwe kuba tariki 12-14 Nyakanga 2024, muri iyi minsi itatu niho hari kurebwa uwo aba bahanzi bazataramiramo icyakora ntiharamenyekana amafaranga bazishyurwa.

Aba bagiye kwiyongera kuri Justin Bieber uherutse kuharirimbira mu bukwe, Katy Perry, Rihanna n'abandi bahanzi bakomeje kwishyurwa akayabo ngo bage kuririmbira abageni.