Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yerekanye ko u Rwanda rumaze imyaka 109 rusenywe n’u Bubiligi ndetse n’ubu bugikomeza kurugendaho.
Dr Bizimana Jean Damascene yagarutse ku ruhare rw'u Bubiligi mu mateka mabi y'u Rwanda
Ati “Nta gihugu kimaze imyaka 109 gisenya ikindi nk’uko u Bubiligi bumaze igihe bubikorera u Rwanda kuva bwarukoroniza.”
Yavuze ko bwashyizeho itegeko ribabarira abantu 2000 bakoze ubwicanyi mu 1959-1961 n'uko bwari buzi ko hari gucurwa umugambi wa Jenoside.
Dr Bizimana Jean Damascene yagize ati:" Tariki 23 Kamena mu 1961 u Bubiligi bwashyizeho itegeko ribabarira abantu 2000 bakoze ibyaha byaha bitatu ari byo kwica no gutwikira abantu mu nzu bagahira mu nzu, kwica abantu buhoro buhoro cyangwa kumukoretsa, ndetse no gutegeka gusahura cyangwa kwica".
Yakomeje avuga ko u Bubiligi bwashyizeho itegeko ribuza Abatutsi kwinjira mu ngabo z'igihugu, bavuga ko bazabateza ibibazo.
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko u Bubiligi bwari buzi ko hari gucurwa umugambi wa Jenoside
