Dore impamvu ituma umuntu azana amarira iyo arimo gukata ibitunguru

Dore impamvu ituma umuntu azana amarira iyo arimo gukata ibitunguru

 Mar 18, 2024 - 20:42

Benshi babona bakata ibitunguru bakazana amarira, gusa ntibazi impamvu nyirizina itera umuntu kurira mu gihe arimo gukata icyo kirungo. Muri iyi nkuru urasangamo impamvu ibitera.

Benshi bibaza impamvu umuntu azana amarira iyo arimo gukata ibitunguru. Bamwe bakebemeza ko amarira aterwa n'umutobe ubivamo, gusa benshi muri bo ntibazi impamvu nyirizina ibitera.

Abahanga mu bya siyansi bavuga ko amarira asohoka iyo ukase igitunguru aterwa n’ikinyabutabire kitwa syn-propanethial-S-oxide gikangura imvubura yitwa lacrymal ifite inshingano zo gutanga amarira.

Bavuga ko iyo ukase igitunguru icyuma kimena ingirabuzimafatizo(cells) z’igitunguru kandi bigatuma icyo kinyabutabire gisohoka, maze cyahura n’amazi y’ijisho bigahinduka aside sulifurike(Sulfuric acid) igira ingaruka kumitsi yegereye amaso, maze umubiri wamara kumva iyo aside ugakora amarira kugira ngo ugerageze kugabanya ubukana bw’icyo kinyabutabire kugira ngo kitangiza amaso.

Kwambara amarinete mu gihe ukata ibitunguru cyangwa kubishyira mu mazi akonje mbere yo kubikata bishobora kukurinda kuzaba amarira.