Dore bamwe mu bahanzi bo muri Nigeria baminuje, ndetse n'ibyo bakoraga mbere yo kwamamara

Dore bamwe mu bahanzi bo muri Nigeria baminuje, ndetse n'ibyo bakoraga mbere yo kwamamara

 Nov 13, 2025 - 21:00

Hashize gihe kirekire hibazwa byinshi ku bijyanye n’uko abahanzi benshi batagira amashuri menshi, bigatuma bamwe bumva ko impano ari yo yonyine ibafasha kugera kure no guhura n’abantu bakomeye. Ariko ibyo si ko bimeze kuri bose, kuko hari abahanzi benshi bafite uburezi buhanitse, kandi ibyo bize bikaba byarababereye ishingiro rikomeye mu rugendo rwabo rwa muzika.

Abahanzi benshi bo muri Afurika bigiye muri za kaminuza imbere mu bihugu byabo ndetse no hanze yaho, aho bigiye amasomo atandukanye yabafashije mu iterambere ry’umwuga wabo. Bamwe muri bo banakoze imirimo inyuranye mbere yo kwiyegurira muzika burundu.

Dore bamwe muri bo:

Burna Boy

Umunyamuziki w’icyamamare ku mugabane wa Afurika, Burna Boy, yize Media Technology muri Kaminuza ya Sussex mu Bwongereza. Nyuma aza guhindura aho yiga, yerekeza muri Kaminuza ya Oxford Brookes aho yize Media Communications & Culture. Mbere yo gusubira muri Nigeria kugira ngo yibande ku muziki. Burna Boy yakoraga kuri radiyo ya Rhythm 93.7 FM i Port Harcourt, aho yahakuye ubunararibonye mu itangazamakuru n’imyidagaduro.

Davido

Undi muhanzi w’icyamamare muri Afrobeat, Davido, wigeze kugirwa umukandida mu bihembo bya Grammy Awards mu cyiciro cya Best African Music Performance, nawe afite amashuri akomeye. Yasoje amasomo ye muri Kaminuza ya Babcock University yo muri Nigeria mu mwaka wa 2015, aho yize Bachelor of Arts in Music. Nubwo yize muzika ku rwego rwa kaminuza, Davido ntiyigeze akora akazi k’amaboko cyangwa mu biro, kuko yahise yinjira byuzuye mu muziki ari wo mwuga we nyamukuru.

Wizkid

Yatangiye amashuri ye ya kaminuza muri Lagos State University (LASU) hanyuma yimukira muri Lead City University aho yigaga “International Relations” (Ububanyi n’amahanga). Ariko ntiyahamaze igihe kinini kuko yahisemo kureka kwiga kugira ngo akurikirane inzozi ze zo kuba umuhanzi ukomeye, n’ubwo umuryango we n’inshuti ze batabishyigikiraga icyo gihe. Kubera umuhate n’ubushobozi afite mu muziki, Wizkid yabaye umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, ndetse yinjira ku rwego mpuzamahanga nka Billboard Hot 100 no gukorana n’ibyamamare nka Drake, Beyoncé, na Justin Bieber.

Tiwa Savage

Uyu muhanzikazi uzwi cyane nka Queen of Afrobeats, yatangiye kwiga Business Administration muri University of Kent mu Bwongereza, maze amaze kurangiza amasomo ye yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yize Music muri Berklee College of Music. Mbere yo kwinjira mu muziki byuzuye, Tiwa Savage yakoraga muri banki ya Royal Bank of Scotland nk’umucungamari.

Asake

Uyu muhanzi uzwiho guhora ahindura isura no kugaragara mu buryo bushya buri gihe, yasoje amasomo muri Obafemi Awolowo University aho yize “Theatre and Performing Arts” (Ibijyanye n’imyidagaduro n’ubuhanzi). Kubera ko ibyo yize bihuye neza n’impano ye, bivugwa ko iyo mpamyabushobozi yamufashije cyane mu kunoza ibitaramo bye n’imyiyereko atandukanye.

Ayra Starr

Icyamamare gikomeye gikorana na Mavin Records, Ayra Starr, yize “International Relations and Political Science” muri Les Cours Sonou University muri Benin afite imyaka 14 gusa. Nubwo atigeze akora mu mwuga bijyanye n’ibyo yize, ayo masomo yamuhaye ubuhanga n’ubumenyi bwagutse ku isi, bigaragara cyane mu magambo no mu butumwa buri mu ndirimbo ze.

Kizz Daniel

Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo nka Buga, Yeba, One Ticket n’izindi nyinshi, afite impamyabumenyi ya “Water Resources Management and Agrometeorology” (Igenzura ry’amazi n’ikirere) yavanye muri Federal University of Agriculture i Abeokuta. Nyuma yo kurangiza kaminuza, yahisemo kwinjira mu muziki aho bivugwa ko atigeze akora cyangwa ajya mu mwuga bijyanye n’ibyo yize.