Donald Trump ntiyifuza kubona Bad Bunny atarama muri Super Bowl Halftime Show

Donald Trump ntiyifuza kubona Bad Bunny atarama muri Super Bowl Halftime Show

 Oct 8, 2025 - 10:51

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatunguye benshi ku isi nyuma yo gutangaza ko atazi umuhanzi ukomeye Bad Bunny ukomoka muri Puerto Rico, n’ubwo ari we watangajwe ko azasusurutsa abantu mu gihe cy’akaruhuko k’amarushanwa ya Super Bowl yo mu mwaka wa 2025.

Mu kiganiro yagiranye na Greg Kelly Reports cya Newsmax ku itariki ya 7 Ukwakira 2025, Trump yavuze amagambo yatumye abakunzi b’umuziki bagwa mu kantu

Aho yagize ati:“Sinigeze numva izina rye. Sinzi uwo ari we. Sinzi impamvu babikora, ni ubuswa rwose.”

Aya magambo ya Trump yahise yibasirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, benshi bavuga ko bidakwiriye ku muyobozi uyoboye igihugu gikomeye nka Amerika kutamenya umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Ku ruhande rwe, Bad Bunny yari amaze iminsi avugwaho byinshi nyuma y’uko yatangaje ko atazongera amatariki yo gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku ruzinduko rwe ruzenguruka Isi, kubera impamvu z’umutekano w’abimukira, aho yavuze ko atumva neza gukorera ahantu abimukira bafatwa nabi na ICE.

Nyuma yo gutangazwa ko azaririmba muri Super Bowl, Bad Bunny yanditse ku mbuga ze ko we n’itsinda rye batekereje gukora igitaramo kimwe gusa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yizeza abafana ko kizaba ari igitaramo cy’amateka.

Abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Trump ashobora kongera kugarura impaka zigaragaza uko asanzwe atitaye cyane ku buhanzi no ku muco, mu gihe abandi babibona nk’uburyo bwo gushaka kugaragara mu itangazamakuru mbere y’amatora ya 2026.

Perezida Trump yavuze ko atazi Bad Bunny