Mu kiganiro aherutse kugirana na Rolling Stone, Don Jazzy yavuze ko icyo gihe yibwiraga ko urugendo rwe mu muziki rwarangiye, ariko inshuti ze zikamushishikariza kudacika intege ahubwo agatangira bushya. Icyo gihe nibwo yashinze inzu nshya yitwa Mavin Records, yahindutse imwe mu zikomeye muri Afurika.
Yagize ati:“Igihe Mo’Hits yasenyukaga, numvaga byose birangiye. Nari hafi gupakira ngasubira mu mahanga. Ariko inshuti zanjye zarambujije, zimbwira kuguma hano no gutangira bushya, niho Mavin Records yavukiye. Ubu nize kudaterwa ubwoba n’ikintu na kimwe.”
Don Jazzy, wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Dorobucci”, yavuze ko isenyuka rya Mo’Hits ryamugize umuntu ukomeye kurushaho, kandi ryamwigishije kudacika intege mu buzima no mu rugendo rw’umuziki.
Nyuma y’isenyuka rya Mo’Hits, Don Jazzy yahise ashinga Mavin Records, yakomeje kwakira bamwe mu bahanzi ba kera nka Wande Coal, Dr SID, na D’Prince, ndetse ikazana abashya barimo Tiwa Savage, Reekado Banks, Korede Bello, na Di’ja.
Kuri ubu, Mavin Records ifite abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga barimo Rema, Ayra Starr, Ladipoe, Crayon, Magixx, Boy Spyce, Bayanni, Johnny Drille, na DJ Big N.
Mu mwaka wa 2024, inzu y’umuziki ya Universal Music Group yatangaje ko yashoye amafaranga menshi muri Mavin Global, igamije gufasha iyi nzu mu kwagura ibikorwa byayo ku rwego mpuzamahanga.
Don Jazzy yakomeje agaragaza ko urugendo rwe rwerekana ko gutsindwa bishobora kuba intangiriro y’ubundi butwari bushya mu muziki.
Don Jazzy yahishuye uko yigeze kwiheba nyuma yo gutandukana na D'banj
Don Jazzy yigeze gutekereza kureka umuziki
