Don Jazzy yahishuye akayabo ashora ku bahanzi kugeza bagize izina rikomeye

Don Jazzy yahishuye akayabo ashora ku bahanzi kugeza bagize izina rikomeye

 Sep 29, 2025 - 11:44

Umuhanzi w’icyamamare akaba n’umushoramari mu muziki wo muri Nigeria, Don Jazzy, yagaragaje umubare w’amafaranga akenerwa kugira ngo umuhanzi mushya agere ku rwego rwo gutangazwa mu buryo bwemewe n’amategeko mu nzu ye itunganya umuziki ya Mavin Records.

Mu kiganiro yagiranye na Echo Podcast, uyu umugabo washinze Mavin yavuze ko gukora umuhanzi kugeza ku rwego rwo kumutangaza ku mugaragaro bishobora gutwara hagati y’amadorari ibihumbi 100 na 300 (ahwanye na hagati ya 144,600,000 RWF na 433,800,000 RWF).

Don Jazzy yasobanuye ko ayo mafaranga akubiyemo inzira yose yo kuzamura umuhanzi kuva mu gukora indirimbo, amashusho, kwamamaza, kugeza no kubaka izina rye ku isoko mpuzamahanga.

Yagize ati: “Ubu, kugira ngo dutangize umuhanzi mushya wa Mavin? Bitangirira ku madorari ibihumbi 100, kandi bishobora kugera hagati ya 100 kugeza kuri 300.”

Nta mugayo kandi kuko mu myaka myinshi ishize, Mavin Records imaze gukora ibyamamare bikomeye nka Rema, Ayra Starr, Ladipoe, na Crayon, bigaragaza ishoramari rikomeye rishyirwa inyuma y’intsinzi yabo.

Don Jazzy yahishuye amafaranga ashora ku bahanzi kugera tubamenye

Don Jazzy yahishuye ko ashora guhera ku bihumbi 100 by'amadorari