Dj Khaled yasabye abafana kumufasha kwinginga Rihanna

Dj Khaled yasabye abafana kumufasha kwinginga Rihanna

 Jul 10, 2024 - 19:11

Umuhanzi ubifatanya no kuvanga umuziki, Dj Khaled yatakambiye abafana be abasaba ko bamufasha kwinginga Rihanna akamwemerera ko baririmbana indirimbo imwe ikazasohoka kuri album ye yitegura gushyira hanze.

Ubwo yari mu gitaramo kitwa 'Tonight Show' gitegurwa n'umushoramari muri America witwa Jimmy Fallon, Dj Khaled yafashe akanya asaba ubufasha abafana be bwo kumwingingira Rihanna akemera ko bakorana indirimbo.

Yavuze ko yoherereje ubutumwa bw'amajwi Rihanna amusaba ko yamwemerera bagakorana indirimbo ariko kugeza n'ubu ntaramwemerera, akaba yasabye abafana ko bamufasha kubimwumvisha.

Yagize ati "Namwoherereje ubutumwa bw'amajwi musaba ko yaza. Ndashaka ko mwese mwamfasha kumungerezaho ubutumwa."

Dj Khaled akaba ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya 14 yise 'Til next time' izajya hanze muri uyu mwaka.

Kuri iyi album kandi akaba yaratangaje ko izaba iriho umuhanzi Burna Boy wo mu gihugu cya Nigeria.