Diamond azuzuza imyaka 36 ku wa 2 Ukwakira 2025, akaba yavuze ko uyu munsi w’amateka ku buzima bwe azawukoresha mu gushimisha abafana be, n'ab'inzu ye itunganya umuziki ya WCB Wasafi.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati:“Ukwakira ni ukwezi navukiyemo, kandi nibishoboka ku wa 2 Ukwakira nzuzuza imyaka 36.
Hari byinshi byiza n’ibibi naciyemo, nshimira Imana yampaye byose nkabyakira mu buryo bwiza, kandi nemera ko ari byo byanyubatse kugeza ubu.
Ni iby’agaciro kuba naragize umugisha wo gukundwa no gushyigikirwa mu buryo bwihariye… Mu kwizihiza uku kwezi navutsemo, nahisemo gushimisha abafana banjye mabaha indirimbo zitandukanye, ibintu nari maze igihe ntakora. Mwishime bafana ba WCB, uku ni ukwezi kwanyu.”
Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bo muri Afurika bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, akaba akunzwe cyane kubera uburyo yahinduye urwego rwa muzika yo muri Afurika y’Iburasirazuba. Indirimbo nshya ze zitezweho kwakiranwa ubwuzu n'abafana hirya no hino ku isi, dore ko ari na zo zizaba inzira yo kwizihiza imyaka amaze ku isi nk'uko yabyitangarije.
Diamond Platnumz yijeje abakunzi be impano idasanzwe
Diamond Platnumz aritegura kwizihiza isabukuru y'imyaka 36 amaze avutse
