Davido yatumye ibindi byamamare bihabwa umukoro

Davido yatumye ibindi byamamare bihabwa umukoro

 Apr 6, 2024 - 17:41

Nyuma y'amashusho y'umuhanzi Davido arimo gusuhuza ababyeyi be apfukamye bigatangaza benshi, abafana bahaye ibindi byamamare umukoro.

N'ubwo Davido yamenyekanye ndetse akaba akunzwe mu bihugu bitandukanye, uyu muhanga mu muziki wa Nigeria biragaragara ko atibagiwe aho yavuye.

Ibi ni nyuma y’uko abafana bamubonye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, arimo gusuhuza umuryango we mu cyubahiro apfukamye.

Aya mashusho akimara kugera hanze agacicikana ku mbuga nkoranyambaga, benshi by’umwihariko abafana be, bashishikajwe n’iki gikorwa  cyo gukomeza umuco wo mu bwoko bwa Yoruba akomokamo.

Si ibyo gusa kandi, kuko uretse kuba byakoze abafana mu mutima, abafana banasabye ibyamamare bimwe kutibagirwa imigenzo n'imico bya Afrika.