Mu magambo ye, Brown yavuze ko abo bahanzi ari “ibihangange mu buryo bwihariye bwa buri wese,” ashimangira ko indirimbo n’ubuhanzi by’igihe cyashize byari bifite umwimerere n’ufushya bituruka ku buhanga n’ubwitange bw’abahanzi. Yongeyeho ko ibyo ari byo byamutoje gukorana umurava no guharanira icyiza.
Yagaragaje kandi ko atiyumvamo guhangana n’abandi bahanzi, ahubwo yita ku gukoresha impano ze mu gufasha abandi. Mu buryo bwumvikana, yashimangiye ko Michael Jackson ari we udashidikanywaho nk’umwami w’umuziki (GOAT), aho nta wundi muhanzi abona wamuhangara.
Chris Brown yavuze ko yifuza ko umurage n’ibyo aba bahanzi bagezeho bizakomeza kuba isoko y’icyerekezo ku rubyiruko rukizamuka, rubigiraho urugero mu gusigasira umwimerere w’ubuhanzi no kudutakaza agaciro k’umuziki.
Yasoje ubutumwa bwe ashimira abafana be, ababwira ati:“Ndabashimiye mwese mwafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa burebure.”
Chris Brown yakeje Beyoncé Michael Jackson na Usher
Chris Brown yavuze isomo yakuye ku bahanzi afata nk'icyitegererezo



