Kuva yatangira ibitaramo bye bizenguruka isi amenyekanisha album ye yise ‘11:11’, yakunze gukora agashya ko kumanuka ku rubyiniro akoresheje imigozi, gusa mu ijoro ryahise ubwo yabigeragezaga ntabwo byamuhiriye.
Ubwo yamanukaga ku rubyiro aririmba indirimbo ye ‘Under Influence’ ari ku migozi, agezemo hagati yaje guhagama hejuru imigozi yanga gukomeza kumanuka ngo abe yagera hasi, akomeza kwizunguza mu kirere.
Chris Brown yagerageje kubihisha abafana yigira nk’aho nta cyabaye, akomeza kuririmba ndetse n’abafana ntibahise bamenya icyabaye.
Amaze kubona ko bimucanze nibwo yaje gucira isiri umwe mubamufasha gutegura ibi bitaramo ngo amufashe, gusa ibyo byose yabikoraga akiri no kuririmba.
Byaje kuba ngombwa ko bamuzanira urwego ngo amanuke, akomeza kuririmba.
Kugeza ubu amakuru avuga ko Chris Brown ameze neza ndetse ntayigeze akomereka.


Chris Brown ubwo yamanukaga ku rubyiniro ari kumigozi, yahuye n'uruva gusenya ahagama hejuru
