Cardi B yatanze inama isharira mu matwi y'abagore bamwe

Cardi B yatanze inama isharira mu matwi y'abagore bamwe

 Oct 17, 2025 - 12:24

Umuraperikazi w’Umunyamerika Cardi B, ubu ufite abana batatu, yongeye kugaragaza ubutumwa bukangurira abagore kwigirira icyizere no gukora cyane kugira ngo bagire amafaranga yabo ubwabo, aho guhora bateze amaboko ku bagabo babo.

Mu butumwa bwe bushya, Cardi B yavuze ko umugore atagomba gushingira ubuzima bwe ku mutungo w’umugabo, ahubwo akwiriye kugira amafaranga ye no gukora akazi keza kamufasha kwibeshaho mu buryo yigenga.

Yagize ati:“Nk'umugore, n’iyo waba ufite umugabo ufite amafaranga, ugomba kugira ayawe bwite. Nta mpamvu yo kumusaba gukora ibintu byose akorera wowe.”

Yakomeje agira ati:“Iyuhe akauya, kora inshingano zawe, witange ubone ibyawe bwite.”

Uyu muraperikazi umaze igihe avugwaho kuba umwe mu bagore barwaniye gukomeza kuba intangarugero mu bijyanye no kwigira no guteza imbere uburinganire, yagaragaje ko kugira amafaranga yawe ari kimwe mu bintu bituma umugore yubaka icyizere mu buzima no mu rukundo.

Cardi B ni umwe mu baraperikazi bakomeye ku isi, wagiye agaragaza kenshi ko ashyigikiye uburenganzira bw’abagore n’ubushobozi bwo kwihangira imirimo.

Cardi B yasabye abagore ganzi be kurekeraho gutega amaboko ku bagabo babo

Cardi B ni umubyeyi w'abana batatu