Iri ni irushanwa ryatangiye mu mwaka wa 2009 ritangirira mu mujyi muto wo muri Zimbabwe witwa ‘Beitbridge’, ritangijwe n’uwitwa David Machowa ukiritegura kugeza n’ubu.
Mu mwaka wa 2012, iri rushanwa ryatangiye gutegurwa ku rwego rw’igihugu kugira ngo abasore bose baryisangemo aho gukomeza guha amahirwe abatuye muri Beitbridge gusa, ndetse kuva icyo gihe ryatangiye kuba ikimenyabose hirya no hino ku Isi.
David Machowa utegura iri rushanwa avuga ko yafashe icyemezo cyo gutangiza iri rushanwa mu rwego rwo guha amahirwe abantu babi, ndetse bikaba byatuma bava mu bwigunge baterwa no guhabwa akato n’abantu babakwena bavuga ko ari babi.
Umugabo usekewe n’amahirwe agahigika bagenzi be akegukana iri kamba, ahabwa igihembo cy’amafaranga asaga miliyoni 697 Frw ndetse n’inka yo kujya yorora.
Mu 2015 ubwo uwitwa Mison Sere yatwaraga iri kamba, byateje impagarara abantu bavuga ko atari mubi cyane ku buryo yarihabwa ndetse hari abavugaga ko ari umusore mwiza.
Ubwo Mison Sere yegukanaga ikamba mu 2015
Kugeza ubu uwitwa William Masvinu uheruka kuryegukana umwaka ushize, niwe wabashije kuryegukana inshuro eshanu zose.
Uyu mugabo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yegukanaga iri kamba umwaka washize, yatangaje ko atewe ishema n’ububi bwe, ndetse yiteguye kububyaza umusaruro ku rwego Mpuzamahanga.
William Mavinu amaze kwegukana iri kamba inshuro eshanu
