Burna Boy yakijweho umuriro

Burna Boy yakijweho umuriro

 Jul 7, 2024 - 10:42

Umuhanzi wo muri Nigeria, Burna Boy yakijweho umuriro nyuma y'uko ateye utwatsi uwavuze ko agira abamwandikira indirimbo ariko ntabyemere.

Ni impaka zatangijwe n'umwe mu bahanzi babarizwa muri label ya Davido witwa Logos Olori, wari wifatiye ku gahanga Burna Boy avuga ko atajya yemera ko hari abantu bamwandikira indirimbo.

Logos Olori mu kiganiro yagiranye na Radiyo City Fm yo muri Nigeria, yavuze ko uretse Davido wemera ko yandikisha indirimbo, na Burna Boy ndetse na Wizkid bose barabikora nubwo batabyemera.

Uyu musore yavuze ko iyo umuhanzi amaze kugafata aterwa isoni no kuvuga ko yandikirwa indirimbo, bakagenda bavuga ko indirimbo zose baziyandikira nyamara wajya kugenzura ugasanga kuri Spotify n'izindi mbuga bashyizeho amazina y'abazanditse.

Burna Boy abinyujije kuri X, yanyomoje uyu muhanzi avuga ko we nta muntu ujya amwandikira indirimbo kandi nta n'umuntu ubaho wamwandikira indirimbo iri ku rwego rwe, avuga ko amazina babona ku ndirimbo ari aba-Producer baba barazikoze atari abanditsi.

Ati "Izina ryose ubona ku ndirimbo yange aba ari aba-Producer cyangwa se abahanzi twayiririmbanye, ariko ntabwo ari abanditsi.

"Ariko kuko mu burengerazuba bw'isi bafata aba-Producer nk'abanditsi, bituma bandika amazina yabo nk'aho ari abanditsi. Nta n'umwe ushobora kwandikira Odogwu."

Ibi byatumye abantu bamwatsaho umuriro bamubwira ko arimo kwiyemera, kuko yandikirwa n'abandi ariko ntashobora kubyemera.

Ibi byatumye batangira no kumwereka ubutumwa yanditse mu 2020 kuri X, ubwo yashimagizaga Peruzzi ko ari we wamwandikiye indirimbo nziza mu banditsi bose bakoranye.