Bugingo Hakim yateye utwatsi ibyo gusinyira APR FC

Bugingo Hakim yateye utwatsi ibyo gusinyira APR FC

 Jun 15, 2025 - 16:16

Bugingo Hakim usoje amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports yahakanye amakuru avuga ko yamaze gusinyira ikipe y'Ingabo z'igihugu, APR FC, ahishura ko agitegereje telephone ya Rayon Sports.

Ibi uyu musore yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Canisius Kagabo, aho yahakanye yivuye inyuma ahamya ko nta kipe n'imwe hagati ya APR FC na Rayon Sports arasinyira amasezerano.

Yagize ati "Ngewe ndacyategereje aho nabona amasezerano. Amakipe turi mu biganiro yo ntiyabura nk'umuntu usoje amasezerano. Rayon Sports ntituravugana, ndacyategereje telephone yabo, gusa twigeze kuganiraho mbere y'uko Shampiyona irangira."

Uyu musore yakomeje avuga ku byo kwerekeza muri APR FC, mu mvugo ye yemeza  ko yamaze kuvugana na APR FC, ariko ko nta masezerano barasinyana.

Ati "Ibi bintu bimaze igihe bivugwa. Nari ntaravugana na bo (APR FC) igihe byagiye bicicikana...ukuri ni uko nari ntaravugana na bo."

Uyu musore yerekeje mu ikipe ya Rayon Sports avuye mu ikipe ya Gasogi United, akaba akina ku ruhande rw'i bumoso yugarira (Left-Back).

Rayon Sports  yo yamaze  kugura umukinnyi wo ku mwanya wa Bugingo Hakim, ndetse yamaze no kumwerekana ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo .

Uyu munyamakuru aherutse gutangarizwa na Iraguha Hadji nawe  bivugwa ko yamaze gusinyira APR FC ko atarasinya, uyu na we yamaze gusoza amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports.

Bugingo Hakim yemeza ko yagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Rayon Sports

Bugingo Hakim akinira Rayon Sports yegukanaga ibihembo nk'umukinnyi wabaga yitwaye neza