Ikizere Ralf Rangnick yari afitiye Cristiano Ronaldo cyarayoyotse

Ikizere Ralf Rangnick yari afitiye Cristiano Ronaldo cyarayoyotse

 Feb 28, 2022 - 15:33

Umutoza Ralf Rangnick yatangiye gutekereza ko Manchester United yasinyisha rutahizamu ukiri muto usimbura Cristiano Ronaldo.

Rutahizamu Cristiano Ronaldo w'imyaka 37 akomeje kugorwa no kubona ibitego, dore ko mu mikino 10 amaze gukina muri uyu mwaka yatsinzemo igitego kimwe gusa.

Ikinyamakuru Manchester Evening News kiratangaza ko Ralf Rangnick utoza Manchester United yaba yaramutakarije ikizere ku buryo atifuza ko ariwe waba uyoboye ubusatirizi bw'iyi kipe mu mwaka utaha w'imikino.

Ralf Rangnick yashyize Cristiano Ronaldo hanze mu mikino itatu ariko bivugwa ko atagishaka kumwicaza kuko nta bisubizo byinshi afite mu busatirizi bwe.

Edinson Cavani yagiye arangwa n'ibibazo byinshi by'imvune muri uyu mwaka w'imikino dore ko n'ubu uyu munya-Uruguay afite ikibazo cy'imvune. Uyu mugabo kandi amaze gutsinda ibitego bibiri muri uyu mwaka w'imikino.

Marcus Rashford nawe wajyaga afasha iyi kipe amaze gutsinda ibitego bitanu muri uyu mwaka w'imikino, ndetse muri iyi minsi bigaragara ko bitari kumugendekera neza.

Mu mikino irindwi Manchester United yakinnye muri uku kwezi Cristiano Ronaldo yatangiye imikino itandatu, ndetse ageragezamo uburyo 28 ariko abasha gutsinda igitego kimwe.

Cristiano Ronaldo yagarutse muri Manchester United mu mpeshyi ishize, ndetse agira intangiro nziza kuko yatsinze ibitego 14 mu mikino 20 ya mbere muri uyu mwaka w'imikino.

Gusa nyuma uyu munya-Portugal bigaragara ko ibintu bitari kujya mu buryo bwe kuko gutsinda ibitego biri kugenda bimubana iyanga umunsi ku wundi.

Umutoza Ralf Rangnick uzwiho kuba akunda gukoresha abakinnyi bakiri bato, bivugwa ko mu mpeshyi yaba ashaka gusinyisha rutahizamu ukiri muto uza gusimbura Cristiano Ronaldo.

Ralf Rangnick arashaka umusimbura wa Cristiano Ronaldo(Image:futaa)

Cristiano Ronaldo akomeje kugorwa no kubona ibitego(Net-photo)