Ikipe ya Mukura VS niyo kipe yabashije gutsinda APR FC nyuma y'imikino 50 iyi kipe yari imaze gukina itozwa na Adil Erradi Mohamed ariko yarabuze uwayitsinda muri shampiyona y'u Rwanda.
Nyuma y'uyu mukino umutoza wa APR FC Adil Erradi Mohamed yashimiwe bikomeye cyane kuba yarafashije iyi kipe y'ingabo z'igihugu kubasha kumara iyo mikino yose idatsindwa.
Ni igihembo Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yashyikirije Umutoza Adil Erradi Mohammed mu rwego rwo kumushimira iki gikorwa cy'indashyikirwa.
Ubwo Adil yajyaga gufata ishimwe yahawe n’ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo yahereye ku murongo buri umwe amuhobera, bamwe muri bo akabasoma aho bari ku mirongo ibiri iteganye kugira ngo bahe icyubahiro abatoza babo banabakomera amashyi.
Uretse Adil Erradi Mohammed, abandi bashimiwe n’ubuyobozi bwa APR FC ni Umutoza wungirije, Umunya-Tunisia Jamel Eddine Neffati, Umunya-Maroc Haji Taeb Hassan na Mugabo Alexis batoza abanyezamu ndetse n’umufana Niyireba Jean uzwi nka Gikona Internationale.
Abakinnyi bose ba APR FC n’abatoza babo bari bambaye imipira y’umweru yanditseho ko bamaze “Imikino 50 badatsindwa”.
Umutoza Adil yahawe igihembo Lt Gen Mubarakh Muganga uyobora APR FC(Image:Igihe)
















Igihembo cyahawe umufana wa APR FC uzwi nka Gikona(Image:Igihe)



