Bruce Melodie yongeye guca impaka mu gitaramo yahuriyemo na Kendrick Lamar

Bruce Melodie yongeye guca impaka mu gitaramo yahuriyemo na Kendrick Lamar

 Dec 7, 2023 - 05:23

Umuhanzi Bruce Melodie, yongeye kwerekana ko afite igikundiro mu banyarwanda, nyuma yo kwerekwa urukundo rudasanzwe n'abafana yataramiraga mu birori bya Move Afrika.

Umuhanzi w’Umunyarwanda, Itahiwacu Bruce Melodie, yongeye kugaragaza ko afite igikundiri mu maso y’abakunzi b’umuziki mu Rwanda, nyuma yuko mu gitaramo cya Move Afrika yafatanyije n’abafana be kuririmba indirimbo zose uaharirimbiye.

Bruce Melodie yataramiye Abanyarwanda muri Move Afrika

Bruce Melodie, yaje ku rubyiniro aherekejwe n’ababyinnyi bane, bayobowe n’uwitwa Saddie abanamaze igihe kinini bakorana, uri no mu mashusho y’indirimbo ye na Shaggy, “When She’s Around”.

Ni umuhanzi wagize igitaramo kiza kuko yagerageje kujyana n’ababyinnyi be mu mbyino zabo, ndetse akanagerageza no gutuma abakunzi batagwamo imbeho, kuko iyo basaga n’abatangiye gukonja yabasabaga gusubiramo akajambo “Yuhuuu”, maze na bo bakabikora nta nshiti, maze ubwo akaba abaminjiriyemo agafu bagakomeza gufatanya kuririmba.

Bruce Melodie yongeye kwerekana ko afite igikundiro

Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane, nka: “Bado”, “Katerina”, “Kungola”, “Azana”, “When She’s  Around”, “Fou De Toi”, maze asoreza kuri “Hanzapu”. Izi ndirimbo zose kuva ku ya mbere kugeza ku ya nyuma, zose abafana bamushaga kuziririmba, byerekanaga ko bamwishimiye.