Irene yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe Niyo Bosco akiri umuhanzi uri mu masezerano na MIE, ariko ko hari amwe mu makuru abantu batigeze bamenya.
Yagize ati:“Ibi bintu ni ubwa mbere mugiye kubyumva, indirimbo Seka ni indirimbo yakozwe na Niyo Bosco akiri muri MIE, ariko kimwe mu bintu mutamenye ni uko amashusho yayo ari Bruce Melodie wayishyuye.”
Yakomeje asobanura ko Melodie yayumvise akabona ari indirimbo nziza, maze agira igitekerezo cyo gutanga inkunga yo kuyikorera amashusho.
Ati:“Bruce Melodie yarayumvise yumva ni nziza, arambwira ati ‘mwayikoreye amashusho!’”
Na we ubwe, Bruce Melodie yemeje aya makuru, avuga ko impano ya Niyo Bosco yamukoze ku mutima, ari na byo byatumye yegera Irene bakaganira ku mushinga wo gukorera indirimbo amashusho.
Yagize ati:“Ntabwo mpfa gukorana n’umuntu wese, ariko numvise impano ya Niyo Bosco inkora ku mutima, numva ndamutse mufashije nta cyo byakangiza.”
Indirimbo Seka yasohotse ku itariki ya 1 Mutarama 2020, ikaba ari imwe mu ndirimbo zafunguriye inzira Niyo Bosco agatangira kumenyekana cyane.
Amashusho yayo amaze imyaka itanu ari ku isoko ry’umuziki nyarwanda, ndetse ari mu byubatse izina rye nk’umuhanzi ufite impano ikomeye.
Bruce Melodie ni we wishyuye amashusho y'indirimbo Seka ya Niyo Bosco
Niyo Bosco avuga ko Melodie ari umuhanzi yubaha cyane
