Beyonce yashimiye Tyla

Beyonce yashimiye Tyla

 Apr 1, 2024 - 13:28

Nyuma yo gukora bikomeye bikamuhesha n'igihembo cya Grammy Award, nyuma yo gushyira hanze umuzingo mushya akawita "Tyla", Beyonce yashimiye Tyla.

Umuhanzikazi ukomoka muri Amerika, Beyonce, bayamunaniye kwifata maze ashimira umuhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo, Tyla, kuba yaramuritse umuzingo we wa mbere yise "Tyla" umuzingo yashyize hanze ku ya 22 Werurwe uyu mwaka.

Beyonce yashimiye Tyla ukomeje gukura mu muziki umunsi ku munsi

Uyu muhanzi yohereje Tyla urwandiko rumushimira  nk'umuririmbyi mushya urimo kuzamuka vuba mu ruganda rwa muzima kandi ukomoka muri Afurika y'Epfo, bishimangira uburyo uyu muhanzi akomeje kugirirwa ikizere n'ibihangange bya muzika ku isi.

Tya nyuma yo kwegukana igihembo cya Grammy, yasohoye nk'umuzingo mushya

Uyu mwaka mu kwezi kwa Gashyantare, Tyla yashoboye kongera kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga nyuma yo guhabwa igihembo cya Grammy abikesheje indirimbo ye “Water “ n’ubu ikirimo kuvuna umuheha ikongezwa undi.