Umuhanzikazi ukomoka muri Amerika, Beyonce, bayamunaniye kwifata maze ashimira umuhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo, Tyla, kuba yaramuritse umuzingo we wa mbere yise "Tyla" umuzingo yashyize hanze ku ya 22 Werurwe uyu mwaka.
Beyonce yashimiye Tyla ukomeje gukura mu muziki umunsi ku munsi
Uyu muhanzi yohereje Tyla urwandiko rumushimira nk'umuririmbyi mushya urimo kuzamuka vuba mu ruganda rwa muzima kandi ukomoka muri Afurika y'Epfo, bishimangira uburyo uyu muhanzi akomeje kugirirwa ikizere n'ibihangange bya muzika ku isi.
Tya nyuma yo kwegukana igihembo cya Grammy, yasohoye nk'umuzingo mushya
Uyu mwaka mu kwezi kwa Gashyantare, Tyla yashoboye kongera kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga nyuma yo guhabwa igihembo cya Grammy abikesheje indirimbo ye “Water “ n’ubu ikirimo kuvuna umuheha ikongezwa undi.