Umugabo uzwi cyane mu itangazamakuru akaba n’umuraperi ukomoka muri Amerika, Raymond Scott uzwi cyane ku izina rya 'Benzino', yahagaze ku ruhande rwa R. Kelly, avuga ko yifuza ko uyu muhanzi yarekurwa agahabwa amahirwe ya kabiri yo kwisubiraho.
Benzino yasabye R. Kelly guhabwa amahirwe ya kabiri
Benzino ubwo yaganiraga na podcast ya 'We In Miami' Podcast, yasobanuye ko imyaka Kelly yakatiwe ari myinshi cyane, bityo akaba asaba urukiko kumurekura kuko mu buzima buri muntu wese akeneye amahirwe ya kabiri yo kwikosora mugihe agiye akomeza avuga ko zimwe mu manza Kelly yahuye nazo zari iza kera.
Muri Nzeri 2021, Kelly yahamijwe ibyaha icyenda birimo uburiganya no gushora abana bari munsi y’imyaka 15 mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 muri Kamena 2022.
R. Kelly yakatiwe imyaka 30 ashinjwa ibyaha birimo gushora abana mu bikorwa by'urukozasoni
Icyakora mu byumweru bike bishize, abashinjacyaha basabye umucamanza kongera igihano cy’imyka 25 ku gihano yari yahawe, ariko umucamanza w’urukiko rw’ikirenga i New York, Harry Leinenweber yabiteye utwatsi maze ategeka Kelly asoza igihano yari yahawe.