Benzino arasabira R. Kelly ikigongwe

Benzino arasabira R. Kelly ikigongwe

 May 3, 2024 - 21:01

Nyuma y'igihe umuhanzi R. Kelly akatiwe gufungwa imyaka 30 kubera ibyaha birimo no gushora abana bato mu bikorwa by'urukozasoni, benshi babaye nk'abamuteye umugongo, gusa umuraperi mugenzi we Benzino aramusabira guhabwa amahirwe ya kabiri.

Umugabo uzwi cyane mu itangazamakuru akaba n’umuraperi ukomoka muri Amerika, Raymond Scott uzwi cyane ku izina rya 'Benzino', yahagaze ku ruhande rwa R. Kelly, avuga ko yifuza ko uyu muhanzi yarekurwa agahabwa amahirwe ya kabiri yo kwisubiraho.

Benzino yasabye R. Kelly guhabwa amahirwe ya kabiri 

Benzino ubwo yaganiraga na podcast ya 'We In Miami' Podcast, yasobanuye ko imyaka Kelly yakatiwe ari myinshi cyane, bityo akaba asaba urukiko kumurekura kuko mu buzima buri muntu wese akeneye amahirwe ya kabiri yo kwikosora mugihe agiye akomeza avuga ko zimwe mu manza Kelly yahuye nazo zari iza kera.

Muri Nzeri 2021, Kelly yahamijwe ibyaha icyenda birimo uburiganya no gushora abana bari munsi y’imyaka 15 mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 muri Kamena 2022.

R. Kelly yakatiwe imyaka 30 ashinjwa ibyaha birimo gushora abana mu bikorwa by'urukozasoni

Icyakora mu byumweru bike bishize, abashinjacyaha basabye umucamanza kongera igihano cy’imyka 25 ku gihano yari yahawe, ariko umucamanza w’urukiko rw’ikirenga i New York, Harry Leinenweber yabiteye utwatsi maze ategeka Kelly asoza igihano yari yahawe.