Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Ayra Starr, yasobanuye yatangaje ko nyina yamusabye gutangira kwambara imyenda miremire.
Ayra Starr yavuze ko nyina yamusabye kureka impenure
Abinyujije ku rubuga rwa X rwahahoze ari Twitter, uyu muhanzi yasangije abakunzi be amashusho arimo kubyina, amashusho yaherekejwe n'ubwo butumwa buvuga ko nyina yamusabye gutangira kwambara amajipo maremare, bivuze ko agomba kureka amajipo magufi amaze igihe yambara.
Ayra Starr ubusanzwe akunda kwambara impenure
Icyakora, uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ze zirimo, “Rush”, “Sability”, Overloading” na “Stamina” yakoranye na Tiwa Savage, ntabwo yigeze avuga niba koko agiye gukurikiza inama za nyina maze akareka utwenda tugufi akunze kugaragara yambaye.