Ayra Starr yahishuye ko nyina yamusabye kugabanya kwambara impenure

Ayra Starr yahishuye ko nyina yamusabye kugabanya kwambara impenure

 Feb 8, 2024 - 13:51

Umuhanzikazi Oyinkansola Sarah Aderibigbe, wamenyekanye nka Ayra Starr, yatangaje ko nyina yamusabye gutangira kwambara imyenda miremire.

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Ayra Starr, yasobanuye yatangaje ko nyina yamusabye gutangira kwambara imyenda miremire.

Ayra Starr yavuze ko nyina yamusabye kureka impenure

Abinyujije ku rubuga rwa X rwahahoze ari Twitter, uyu muhanzi yasangije abakunzi be amashusho arimo kubyina, amashusho yaherekejwe n'ubwo butumwa buvuga ko nyina yamusabye gutangira kwambara amajipo maremare, bivuze ko agomba kureka amajipo magufi amaze igihe yambara.

Ayra Starr ubusanzwe akunda kwambara impenure

Icyakora, uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ze zirimo, “Rush”, “Sability”, Overloading” na “Stamina” yakoranye na  Tiwa Savage, ntabwo yigeze avuga niba koko agiye gukurikiza inama za nyina maze akareka utwenda tugufi akunze kugaragara yambaye.