Muri ayo mashusho yavuze ko aheruka guca iryera Asake muri Werurwe 2022 ubwo yafatwaga n'indwara yo mu bwoko, kuva icyo gihe akaba amuhamagara agira ngo amwake ubufasha bwo kwivuza undi akanga kumwitaba.
Yagize ati "Ubwo mperuka kubona Asake hari muri Werurwe 2022 ubwo uburwayi bwanjye bwatangiraga. Iyo mpamagaye Asake ntabwo anyitaba. Ndabinginze nimumfashe, ubufasha bwanyu nibwo nkeneye."
Ubwo aya mashusho yajyaga hanze, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bateye amabuye Asake bavuga ko atari akwiye gutererana umubyeyi we urwaye kugeza ubwo aza ku gutakira umuhisi n'umugenzi ku mbuga nkoranyambaga.
Asake mu mashusho yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko yahaye amafaranga menshi Papa we, ariko ngo ntabwo ushobora gushimisha buri wese ku Isi.
Yavuze ko ibyo yabikoze imyaka myinshi, ariko kugeza n'ubu baba bumva yabakorera buri kimwe.

