Mu kiganiro yagiranye n’itangazamkuru kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Werurwe 2025 cyagarukaga kuri album ye ya mbere yise ‘Hear to Stay’ ateganya gushyira hanze tariki 08 Werurwe 2025, Ariel Wayz yongeye kubazwa ku irengero ry’ibi bitaramo biri hafi kuzuza imyaka ibiri bitegujwe.
Ariel Wayz yavuze ko idindira ry’ibi bitaramo byatewe n’impamvu nyinshi zirimo imitegurire mibi y’abari babatumiye kuko hari ibyo batujuje, gusa yizeza abantu ko bitarangiye burundu kuko uko byagenda kose bigomba kuzaba.
Ati “Ikintu cyabayeho ni imitegurire mibi y’abari badutumiye, hari ibyo batari bujuje….. Nange nkaba mbabazwa rwose nuko kitaraba gusa ntabwo bigomba kurangira gutya, tugomba kuzabikora.”
Byari biteganyijwe ko ibi bitaramo byari gutangira tariki 06 Ukwakira 2023 bigatangirira mu Budage, gusa bahise bashyira hanze itangazo bavuga ko ibyo bitaramo babisubitse kugira ngo babitegure neza bizanyure abafana kurushaho.
Icyo gihe batangaje ko mu gihe cya vuba bazatangaza itariki nshya ibi bitaramo bizasubukurirwa, gusa byarangiye nta kintu bongeye gutangaza.
Gusa nyuma byaje kumenyekana ko isubikwa ryabyo ryatewe n’uko hari ibyangombwa byabuze birimo n’iby’inzira.
Mu kiganiro Ariel Wayz yagiranye na The Choice Live tariki 18 Gashyantare 2024, yatangaje ko muri uwo mwaka wa 2024 ibi bitaramo byagombaga gusubukurwa nubwo nta tariki yatanze byari gusubukurirwaho, ariko byarangiye umwaka wihiritse bitabaye.
Ariel Wayz yatangaje ko nawe yababajwe nuko ibitaramo bitabaye, ariko ko bigomba kuzaba
Juno Kizigenza niwe wari gufatanya na Ariel Wayz mu bitaramo bizenguruka i Burayi
