Apôtre Yongwe yaciye amarenga y'icyo Jean Paul ashobora kuba yarakubitiwe

Apôtre Yongwe yaciye amarenga y'icyo Jean Paul ashobora kuba yarakubitiwe

 Jan 9, 2025 - 09:24

Apôtre Yongwe wafunganwe n'umunyamakuru Nkundineza Jean Paul, yahishuye imyitwarire ye muri gereza ishobora kuba ari yo yabaye intandaro yo gukubitwa kwe.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amakuru avuga ko Nkundineza Jean yakubitiwe mu Igororero afungiwemo rya Mageragere, akubiswe n'abantu bishyuwe.

Icyakora nyuma Umuvugizi  w'Urwego rushinzwe Igorora (RCS), CSP Kubwimana Théresè, yanyomoje ibyavugwaga ko yakubiswe n'abantu bishyuwe, avuga ko yarwanye na bagenzi be kandi ko ari ibintu bisanzwe bibaho.

Apôtre Yongwe aganira na 'MIE Empire', yahishuye ko ubwo yari muri gereza yabanaga na Jean Paul, bagatangira akabisi n'agahiye n'ubwo nyuma baje kubihagarika kubera impamvu atifuje gutangaza.

Yavuze ko Jean Paul ari umuntu ukunda kwinjira muri gahunda (dosiye) z'abandi bantu kandi muri gereza ibyo bintu ntabwo aba ari byiza. Avuga ko muri gereza umuntu amenya ibye, icyo ukeneye ukabaza urwego rubishinzwe bakakiguha.

Ati "Jean Paul rero ntabwo yoroshye. Kuriya yavugaga nyine adatinya kuvuga, ni nako adatinya kuvuga muri gereza kandi muri gereza ucunga ibyawe n'undi agacunga ibye.

"Muri gereza cunga ibyawe, ibyo ukeneye ubaze urwego rubishinzwe babiguhe, ariko kwinjira muri dosiye y'umuntu ntabwo ari byiza."

Apôtre Yongwe yatawe muri yombi tariki 01 Ukwakira 2023 akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya. Yaje gufungurwa tariki 20 Werurwe 2024 ahanishijwe igifungo cy'umwaka umwe usubitse n'ihazabu y'ibihumbi 750 Frw.