Amber Rose yitandukanyije n'abatemera itaka kuri kuri P. Diddy

Amber Rose yitandukanyije n'abatemera itaka kuri kuri P. Diddy

 Mar 6, 2025 - 13:54

Umunyamideli kaba n’icyamamare kuri tereviziyo, Amber Rose yavuze ko ari umwe mu bitabiriye ibirori byinshi bya P. Diddy, gusa ko atigeze abona amabi bavuga ko yakorerwaga muri ibyo birori.

Amber Rose, nk'umwe mu bantu bitabiriye ibirori byinshi byategurwaga n’umuraperi P. Diddy, yavuze ko nubwo ibihuha byinshi byakwirakwijwe ku ku mabi yaberaga muri ibyo birori, we atigeze abibona.

Amber Rose yongeyeho ko ibirori byose yagiye ajyamo, yabaga arimo kubona Diddy imbere ye kuko yari we musangiza w’amagambo(MC).

Amber Rose avuga ko nta hohotera yigeze abona mu birori bya P. Diddy nk'uko bivugwa

Icyako, Amber Rose yemeye ko Diddy kuri ubu ukurikiranyweho ibyaha byinshi byo gusambanya ku gahato ndetse n’ubucuruzi butemewe, ari umuntu wakoze ihohotera kubera amashusho yagaragayemo akubita uwahoze ari umukunzi we, Cassie.