Dore amwe mu makosa uba ukwiye kwirinda gukora bikaba byabangamira igikorwa:
1. Kugwa ivutu
Mu gihe wumva ufite gahunda yo gutera akabariro, ntabwo ari byiza ko urya ugahaga cyane, kuko ibi bituma ubushake bugabanuka.
Ni byiza ko mu gihe uri butere akabariro urya bike cyangwa se ukarya mbere y'amasaha abiri mbere yo kugatera.
2. Kunywa ibisindisha
Nubwo gusoma ku gasembuye bigira icyo bifasha abari muri iki gikorwa, gusa nano ku rundi ruhande ntabwo ari byiza ko wanywa ukarenza urugero kuko bituma urangiza vuba ukaba watuma uwo mwakoranye igikorwa atagera ku byishimo bye bya nyuma.
3. Kwitiranya amazina
Bijya bibaho ko mu gihe cyo gutera akabariro umwe mu bari gukora icyo gikorwa atarwa n'ibyishimo agatangira kuvuga amagambo nawe ubwe atatekerejeho, rimwe na rimwe ugasanga yavaho avuga n'ibidakwiye.
Kenshi usanga iyo bigeze muri icyo gihe atangira no guhamagara mu izina uwo bari gukorana icyo gikorwa.
Ni byiza ko wajya ubyitondera kuko ushobora kujya kumuhamagara ugasanga witiranyije amazina ukavuga amazina atari aye. Icyo gihe uwo muri gukorana icyo gikorwa ahita atangira gukeka ko uko byagenda kose wamuciye inyuma cyangwa se ukaba ufite undi muntu wihebeye muri iyo minsi, ugasanga bibangirije ibyishimo.
4. Huti Huti
Igikorwa cyo gutera akabariro ni igikorwa kiba kigomba guhabwa umwanya uhagije cyane ko ari ryo shingiro ryo kubaka urugo rugakomera.
Ni byiza ko mu gihe wumva ushaka gutera akabariro akabariro usubika gahunda warufite cyangwa se ukihangana ukagatera gahunda zose wazirangije, kuko iyo ubikoze huti huti usanga mutageze ku byishimo byanyu ugasanga bishobora no guteza ibibazo mu rugo.
5. Gutegeka
Niba muri mu gikorwa ukabona uwo muri kumwe hari ibyo atari gukora neza, ntabwo ari byiza ko wamubwira usa n'umutegeka cyangwa uri kumukanga.
Mu gihe ubibonye ni byiza ko umukosora mu mvugo nziza cyangwa ukabimwereka mu bikorwa, kuko iyo umubwiye nabi bituma nawe ubushake yari afite bugenda, agakora ibintu bitamurimo bigatuma igikorwa kigenda nabi.
Guhita wambara imyenda
Ntabwo ari igitekerezo cyiza kumara gutera akabariro ugahita wambara imyenda vuba vuba kuko ibi bituma uwo mwabikoranye atekereza byinshi birimo no kwishinja ko atabashije kugushimisha uko bwikwiye.
5. Kwirukira mu bwogero
Ntabwo ari byiza guhita wihutira kujya mu bwogero usize uwo mu maze guterana akabariro nyamara nta kintu gihari kiri kukwirukansa.
Ni byiza ko mwicara mukaruhuka, mukabwirana utugambo twiza ari nabyo byongera ikibatsi cy'urukundo hagati yanyu.
6. Kuryama ugaramye
Mu gihe wowe mukobwa cyangwa mugore umaze gutera akabariro nyamara utifuza kuba wahita usama, uzirinde guhita uryama ugaramye.
Iyo umukobwa aryamye agaramye bituma intanga ngabo zibasha guhita zihutira muri nyababyeyi ugasanga zihisi zihura n'intanga ngore, bityo bigahita byoroshya igikorwa cy'isama.
Mu gihe iki gikorwa kigenda neza urukundo rwanyu ruraramba, gusa mu gihe uhora ukora aya makosa nibwo mutangira gucana inyuma bityo mukaba musenye icyizere hagati yanyu.
