Alikiba yavugishije benshi nyuma yo kugira icyo asaba abahanzi bifuza gukorana na we

Alikiba yavugishije benshi nyuma yo kugira icyo asaba abahanzi bifuza gukorana na we

 Feb 5, 2024 - 16:14

Alikiba umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Tanzania, yavuze ko umuhanzi wese wifuza ijwi rye mu ndirimbo ye, agomba kubanza kwiyuha akuya.

Umuhanzi umwe mu bakomeye mu gihugu cya Tanzania, AliKiba yavuze ko abahanzi bose bashaka gukorana  na we indirimbo bagomba kubanza kwihiringa, kabone n’ubwo baba ari ababarizwa muri label ye.

Uyu muhanzi yabivugiye imbere y’itangazamakuru, asobanura ko abahanzi bakeneye ijwi rye mu ndirimbo zabo bagomba gukora cyane kuko aribwo buryo bwiza ku muhanzi ushaka gukora umuziki n’umuntu uri ku rwego rwo hejuru.

Alikiba yavuze ko umuhanzi wese wifuza gukorana na we agomba kwiyuha akuya

Yavuze kandi ko impamvu yo gukora ibi ari ugufasha abahanzi bakiri bato kumenya urwego rwabo mu gihe cyo gukora indirimbo n’abahanzi bakomeye.