Album z’abahanzi bakuru zitezwe muri uyu mwaka

Album z’abahanzi bakuru zitezwe muri uyu mwaka

 May 1, 2024 - 14:27

Bamwe mu bahanzi Nyarwanda bakomeje guhiga imihigo y’uko uyu mwaka bagomba gukora ibintu bidasanzwe mu muziki, ndetse bamwe bakaba baratangiye kubishyira mu bikorwa. Imwe muri iyo mihigo harimo no gushyira album hanze cyane cyane ku bahanzi bakuru, bavuga ko bagiye kongera kwigaragaza.

1. Muneza Christopher

Umuhanzi Christopher ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakomeye ndetse bamaze igihe kinini mu muziki Nyarwanda, amaze umwaka ateguje abafana be album ariko amaso ahera mu kirere. Nyuma yo gushyira hanze indirimbo, Christopher avuga ko ubu ari mu mirimo ya nyuma yo kuyitunganya ndetse uyu mwaka igomba kujya hanze.

2. King James

Ruhumuriza James ni umwe mu bahanzi bamaze kwigwizaho album nyinshi mu muziki nyarwanda, aha kuri ubu amaze kwibikaho izigera ku munani. Mu mpera z’umwaka washize King James yatangaje ko ari gutedura igitaramo agomba kuzamurikiramo album ye ya munani muri uyu mwaka wa 2024

3. Bruce Melodie

Itahiwacu Bruce, uzwi nka Bruce Melodie umwe mu bahanzi utatinya kuvuga ko bahagaze neza mu muziki nyarwanda, kuri ubu uyu muhanzi na we ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya mbere kuva yakwinjira mu muziki. Bikaba biteganyijwe ko irajya hanze muri Gicurasi 2024.5.1

 4.Riderman

Gatsinzi Emmery uzwi nka Riderman mu njyana Hip Hop, ni umwe mu bahanzi bitezweho gushyira hanze album muri uyu mwaka ndetse akaba yaramaze gushyira hanze indirimbo ebyiri icyarimwe mu ziyigize. Ni album yakoranyeho na Bull Dogg gusa.

5. The Ben

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, nyuma y’uko amaze imyaka igera kuri itandatu ateguje album ariko bikaza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya covid 19, ndetse n’izindi nshingano zirimo no gutegura ubukwe, bikaza kuba ngombwa ko ayivunjamo Ep nabwo ntibimukundire, kuri ubu amakuru agera kuri The Choice Live ni uko na we afite gahunda yo kumurika iyi album muri uyu mwaka.

Abahanzi bakuru basa n’aho bagiye kongera kwigaranzura abo mu kiragano gishya, kuko iyo urebye ubona ko album nyinshi zigiye kujya hanze ari izabo, ugereranyije n’uko umwaka washize higaragaje abo mu kiragano gishya cyane.