Amakuru yemezwa n’abegereye aba bombi avuga ko intandaro y’itandukana ryabo yaba ari ukuba Jazzma yaranze gusomana na Rick Ross mu ruhame inshuro nyinshi, ibintu byavugwaho ko byateye uwo muhanzi kumva asuzuguwe imbere ya kamera n’abakunzi be.
Nyuma y’aya makuru, inkuru y’itandukana ryabo yahise ivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi babo batandukanye bagaragaje ibitekerezo bitandukanye.
Bamwe bavuze ko Rick Ross yashakaga kugaragaza urukundo rwe mu ruhame nk’uko abahanzi benshi babikora, mu gihe abandi bashyigikiye Jazzma, bavuga ko kugaragaza amarangamutima imbere y’imbaga atari ngombwa.
Nubwo kugeza ubu nta ruhande na rumwe ruratangaza itangazo cyangwa ibisobanuro iby’ukuri kuri ayo makuru, abakunzi b’aba bombi baracyakurikiranira hafi uko ibintu bigenda bikura hagati yabo.
Rick Ross yatandukanye n'ukunzi we bapfa kwanga kumusomera mu ruhame
Rick Ross yababajwe no kuba Jazzma atajya amusomera mu ruhame
