Adidas igiye kujya ikora inkweto yitwa Toni Kroos

Adidas igiye kujya ikora inkweto yitwa Toni Kroos

 Jul 8, 2024 - 12:08

Nyuma yo kumara ubuzima bwe bw'umupira w'amaguru hafi ya bwose akinisha inkweto ya "Adidas 11 Pro", uruganda rwa Adidas rwahisemo guhindura izina ry'iyo nkweto ruyita "TKPro".

Mu rwego rwo guha icyubahiro umwuga utangaje(career) wa Toni Kroos, Adidas yatangaje ko bahinduye izina ry’inkweto zabo z’umupira w’amaguru ‘11Pro’ bazita Toni Kroos Pro (TKPro).

Kroos uzwiho ubudahemuka butajegajega kuri iyo nkweto ya 11Pro mu buzima bwe bwose, yabonye izi nkweto nk’igice cy’ingenzi mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru cyane ko myinshi mu mikino yakinnye, yayikinnye yambaye iyo nkweto.

Guhindura izina byaje mu rwego rwo kumuha icyubahiro nyuma yo gutangaza ko ahagaritse umupira w’amaguru, nyuma yo gukora amateka atazibagirana muri siporo by’umwihariko umupira w’amaguru.