Aya magambo ikinyamakuru 'Ajansspor' cyavuze ko yanyujijwe ku rubuga rwa WhatsApp, aho yagiraga ati “Mourinho ari guhabwa ubwisanzure burenze. Nibiramuka bikomeje, azabiryozwa umwaka utaha."
Ubu butumwa bwari bunaherekejwe n’andi magambo atukana yerekezaga ku ikipe ya Fenerbahçe.
José Mourinho yageze mu gihugu cya Turkey mu mwaka wa 2024, gusa kuva yagerayo yakunze kugirana ibibazo n'abatoza bagenzi be, abasifuzi ndetse n'abareberera umupira muri iki igihugu.
Muri Gashyantare 2025, Mourinho yanenze abatoza ba Galatasaray ukuntu bishimaga avuga ko "basimbuka nk'inkende", ibyatumye aregwa ibyaha bijyanye n'ivangura rishingiye ku ruhu.
Ikipe ya Fenerbahçe yahise yihutira kugira icyo ivuga ku byavuzwe ku mutoza wayo igaragaza ko ifite impungenge ku butabogama bw'ubuyobozi bw'iri shyirahamwe mu gihe ibyatangajwe byaba ari ukuri.
Fenerbahçe y'umutoza José Mourinho yasoreje ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona, inyuma ya Galatasaray yatwaye igikombe n'amanota 95 irusha Fenerbahçe amanota 11.
Umutoza José Mourinho akunda kutumvikana n'abasifuzi inshuro nyinshi
Perezida w'Ishyirahamwe rya Ruhago muri Turkey Celal Nuri Demirturk
