Abahanzi Nyarwanda bamaze gutahura ko gukomeza guhanga amaso YouTube nka rumwe mu rubuga bajya bacururizaho ibihangano byabo nta kintu byazabagezaho. Niyo mpamvu muri iyi minsi basa n’abashyize imbaraga mu kuzamura izindi mbuga zicuruza umuziki nka Spotify, Audiomack n’izindi zitandukaye.
Iyo witegereje muri iyi minsi, mbere y’uko umuhanzi ashyira indirimbo ye kuri YouTube, aba yarabanje kuyishyira kuri Spotify n’izindi mbuga ndetse agashishikariza abantu kujya kuyumviraho kugira ngo bimwinjirize amafaranga menshi aruta ayo yakura kuri YouTube.
Bruce Melodie uri mu bahanzi bari gushyira imbaraga nyinshi mu kuzamura izindi mbuga ze zicuruza umuziki, mu kiganiro aherutse kugirana na RTV yatangaje ko umuziki Nyarwanda ukomeje kwaguka, ariko avuga ko hakibura kuba abantu batangira kujya bumvira umuziki no ku zindi mbuga ziwucuruza kugira ngo bateze imbere umuhanzi.
Bruce Melodie yasabye Abanyarwanda gushyigikira abahanzi bumva indirimbo zabo no ku zindi mbuga
Muri rusange imbuga zicuruza umuziki ni nyinshi ntitwazivuga ngo tuzirangize, gusa reka kuri iyi nshuro tugaruke kuri Spotify ubona ko abahanzi Nyarwanda no muri Afurika muri rusange bakomeje gushyira imbaraga cyane.
Muri Afurika bihagaze bite?
Kugeza ubu twavuga ko abahanzi bo muri Nigeria aribo bayoboye ku rubuga rwa Spotify, kuko imibare igaragaza ko ariho hari abahanzi benshi bayisaruramo agatubutse.
Kugeza ubu WizKid niwe muhanzi wa mbere muri Afurika usarura amafaranga menshi kuri Spotify, aho akuramo asaga miliyari 1 Rwf buri kwezi, Burna Boy n’abandi bakamugwa mu ntege.
Wizkid niwe muhanzi wo muri Afurika usarura agatubutse kuri Spotify buri kwezi
Hari kandi umuhanzi Rema uherutse guca agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika ufite indirimbo yumviswe n’abantu basaga miliyari, abikesha indirimbo ‘Calm Dawn’ yasubiranyemo na Selena Gomez.
Icyakora aka gahigo gaherutse gukurwaho na Tyla wo muri Afurika y’Epfo, aho indirimbo ye ‘Water’ yumviswe n’abasaga miliyari, gusa we hakazaho akarusho kuko iyi ndirimbo yaririmbye wenyine, bitandukanye na Rema wayisubiranyemo na Selena Gomez.
Tyla aherutse guca agahigo ko kugira indirimbo yumviswe n'abasaga miliyari kuri Spotify yarayiririmbye wenyine
Abahanzi Nyarwanda bo bahagaze bate?
Muri iyi mbonerahamwe tugiye kurebera hamzwe uko bamwe mu bahanzi Nyarwanda bumviswe mu gihe k’iminsi 30 ishize:
|
Umuhanzi |
Abamwumvise mu minsi 30 ishize |
|
1. Bruce Melodie |
246,005 |
|
2. The Ben |
107,240 |
|
3. Bwiza |
20,745 |
|
4. Chris Eazy |
46,295 |
|
5. Israel Mbonyi |
155,791 |
|
6. Bushali |
7,058 |
|
7. Juno Kizigenza |
21,778 |
|
8. Alyn Sano |
10,505 |
|
9. Kevin Kade |
40,537 |
|
10. Element |
52,995 |
|
11. Kenny Sol |
27,801 |
|
12. Yampano |
19,711 |
|
13. Kivumbi King |
30,285 |
|
14. Dj Phil Peter |
26,153 |
|
15. Nel Ngabo |
22,112 |
