Abahanzi baririmba muri Super Bowl bungukira he?

Abahanzi baririmba muri Super Bowl bungukira he?

 Feb 13, 2025 - 11:06

Buri muhanzi wese ku Isi aba afite inzozi zo kuba umunsi umwe yabona amahirwe yo kuririmba mu karuhuko k’iminota 15 mu mukino wa Super Bowl, gusa ussanga benshi bibaza aho bungukira kandi baririmba ntibagire n’ijana babishyura.

Benshi usanga bakwirakwiza ibihuha ko umuhanzi wese utoranyijwe kuzaririmba muri Super Bowl, yishyurwa amafaranga ari hagati ya miliyoni 300 na 1.3 z’amadorari.

Nyamara mu by’ukuri ibi ntaho bihuriye n’ukuri, kuko ubundi umuhanzi uririmbamo nta mafaranga yishyurwa, ahubwo bamwishyurira buri kimwe cyose azakenera kugira ngo aririmbe neza. Ni ukuvuga itike y’indege, kumutegurira urubyiniro, kwishyura Hotel azabamo, ibyo azarya n’ibindi nkenerwa.

Ese umuhanzi yungukira he?

Abantu benshi usanga batumva neza aho uwo muhanzi yungukira, nyamara baba bararenze urwego rwo kuririmbira ubuntu.

Gusa nubwo umuhanzi atishyurwa, ariko hari ubundi buryo abyungukiramo. Iyo witegereje neza umuhanzi wese waririmbye muri Super Bowl, avugwa mu binyamakuru bitandukanye kandi bikomeye ku Isi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Uku kuvugwa cyane, nibyo bituma abantu bajya kumva ibihangano bye ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki zirimo Spotify, Audiomack, Apple music n’izindi. Ibi ni ibintu byigaragaza kuko akenshi imibare y’umuhanzi ihita itumbagira ku rwego rwo hejuru ndetse bamwe bagatangira guca uduhigo.

Urugero rwa hafi, ni umuraperi Kendrick Lamar uheruka gutarama muri uyu mwaka, aho nyuma yo kuririmba imibare y’abumvise ibihangano bye kuri Spotify na Audiomack yahise yikuba inshuro nyinshi ndetse ahita aza imbere y’abandi benshi.

Kugeza ubu Kendrick Lamar ni we muraperi wa mbere wumviswe n’abantu basaga miliyoni 90 mu gihe cy’ukwezi gusa kuva Spotify yashingwa.

Si ibyo gusa kandi, kuko kuri ubu n’imyenda yaririmbanye imwe yahise ishyirwa ku isoko. Ibyo byose umuhanzi abikuramo inyungu nyinshi.