Ababyeyi babiri bo mu gihugu cya Palestine, Shabbar Abbas na Naziah Shaheen bakatiwe igifungo cya burundu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwivugana umukobwa wabo Saman Abbas w’imyaka 18, bamuziza ko yanze kurongorwa na mubyara we.
Amakuru ava muri iki gihugu, avuga ko abo babyeyi batewe umujinya w’umuranduranzizi n’amafoto y’uyu mukobwa wabo arimo gusomanira ku muhanda n’umusore bakundana, mu gihe bo bifuzaga ko arongorwa na mubyara we utuye muri Pakistan.
Amakuru avuga ko umubiri w’uyu mukobwa wasanzwe mu gisambu kiri hafi y’ahantu se akorera mu majyaruguru ya Italy mu Gushyingo umwaka ushize, nyuma yo kuburirwa irengero muri Mata 2021.
Amakuru akomeza avuga ko nyuma yo gukorerwa ibizamini n’abaganga, ibisubizo byagaragaje ko yari yavunitse ijosi, bivuze ko hari umuntu wamunize.
Nyirarume w’uyu mukobwa, we yakatiwe imyaka 14 ashinjwa ubufatanyacyaha, nubwo se w’uyu mukobwa we agitera imigeri avuga ko arengana ndetse na we yifuza kumenya uwamuhekuye.
