50 Cent yanyomoje ibyo kuraswa

50 Cent yanyomoje ibyo kuraswa

 Mar 10, 2025 - 20:04

Umuraperi Curtis Jackson wamamaye nka 50 Cent, yashyize umucyo ku makuru yamuvuzweho ko yajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kuraswa.

Ni amakuru yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n'abantu batandukanye no mu bitangazamakuru bitandukanye, bavuga ko 50 Cent yajyanywe kwa muganga atumva atabona.

Amakuru yavugwaga mu binyamakuru, yahamyaga ko 50 Cent yajyanywe kwa muganga nyuma yo kurasirwa i Los Angeles agakomereka.

50 Cent abinyujije kuri Instagram ye, yavuze ko ameze neza nta ikibazo afite ko ndetse ko ayo makuru ari ibihuha.

Ati "Ntimuhangayike meze neza kuko aya makuru ni ibihuha."

50 Cent yatangaje ko atigeze araswa nk'uko bivugwa